UMUNANI NAGABANYE (Ijyeno Ryanjye)🗞🤷🏾♂️✍🏾
_Ndabizi Babyeyi Iyi Si Inkuru Mbwirwa Cg Mbarirwa
_ Mwiza We, Mpinguranya Undebe Ntambereka Nkukinze Kuva Cyera Hose Na Kare Si Ingeso Yanjye Ibyo Urabizi,
_Byabaye Muburyo Twembi Tuzi Ntashaka Kugira Aho Ntunga Agatoki Ngo Nzure Akaboze, Gusa Kwanza Byanabaye Biranacogora,
_Ibimenyetso Birerekana Neza Ngo Ibyabaye Ni Ibiki Ubundi Bihatse Iki,
_Bene Mama Mukomere Imana Irabumva Na Cyane Knd Muzanyumva Ndabizi Nimumenya Inkuru Yose
_Burya Nanjye Si Uko Itanyumvise Ahubwo Ndizera Ari Icyigwa Cyatanzwe Arinjye Cyari Kumvikaniraho,
_Si Urwango Ndetse Si N'Amashwezi Cg Se Kubifuriza Inabi Ngo Mbaturireho Ubutindi Mba Ndoga Umuzigaba Mukuri Ibyo Sinanabitinyuka ,
_Iyaba Mwamenyaga Ikintera Kwatura Mumarenga Mbazongesha Aya Magambo Asogotana Atyaye Atya,
_Mwagasobanukiwe Igitera Ubukana Bw'aya Magambo Amva Munkanka,
_Kubona Umwana W'Umuntu Nkena Uku Gutindagasani Kumbuza N'Urwara Rwo Kwishimisha
_Ntanumunsi Numwe Nagotse Ngo Nsibe Gukora,
_Nabyo Ni Irindi Yobera Ntazi Ngo Uwo Mugabane Nawugabanye He, Nte Knd Kuki Ubundi Njye⁉⁉_Gusa Muhumure Mwavukanye, Mukurana, Mumenyana Ndetse Munabana N'imfura Yagumije Akabanga Yumira Kunzira Y'ubutwari,
_Mbiruzi Knd Mubiruzi Ko Nta Ntare Ibyara Inyana Burya Ibyo Murabindusha,
_Izaguye Kurugamba Zose Siko Ari Ibigwari,
_Ahubwo Ijyeno Ryazo Ryari Iryo Knd Ikiruta Byose Ni Ubutwari Zagize N'Umurasano Zarasaniye Abazo Zitagoka,_Cyo Muhumure Ugutabarwa Kwanyu Kuri Bugufi Ntimushire Ukwizera Ngo Muterere Utwanyu Hejuru,
_Rubanda Batwote Dore Ko Badatana No Gushyoma Ndetse Naza Biracitse Duhurure,
_Haracyari Ibyiringiro Nyabusa Amaboko Mwashoye Mumurimo Mutizigama N'imboni Za Yesu Mwagize Imboni Ntizibarebanye Ingonera,
_Ibyo Byose Ntibyapfuye Ubusa Knd Si Amashu Mwashingiriraga,
_Kuko Muri Ibi Turi Abaragwa Ndabizi,
_Mwakoze Amanywa Bitinze Natwe Ino Twigabiza Amajoro,
_Iminsi Amajoro Tubigera Imirwi Ntakugoheka Ngo Dukunde Tugwize Tunaharurire Amayira Iri Fungo Rizacamo Ryemye,
_Arko Mumaherezo Iteme Ryari Bwisunge Ngo Ryambukireho Ryaciwe Muri Bigezo Ya Babiri,
_Babiri Shiaaaa 🤨_Gusa Muhumure Itabaro Ryacu Riri Bugufi Knd...
_Ntimwagabanye Ahatera Burya Mugenewe Ibirenze Ibi,
_Icyo Nizera Nuko Tugitozwa Kuramira Ubutware Bukomeye Twarazwe Tutarashyikirizwa Bihamye.
#7UZ4RY4HO🥷🏻✊🏾💰🤞🏾Tags:
" #TMC (The Marathon Continues)
#RoadToSucces #NipseyHustle #TMCII
#GrindingAllMyLife #NyahigeBikaze #HaruriraInzira #StayFocused #MakeItRain #ProveThemWrong #Bizaza #Cyenyera #TUZARYAHO👌🏾💰"Imigani 14:10" 📖🛐
#InganzoYaSANGANO🎬✍🏾
YOU ARE READING
TUZARYAHO (UMUNANI NAGABANYE / IJYENO RYANJYE)
RandomMessed Up Within The Marathon For These Streets Hustle Ups But Still Tyna Make It Rain..