#7UZ4RY4HO👌🏾💰

16 1 1
                                    

UMUNANI NAGABANYE (Ijyeno Ryanjye)🗞🤷🏾‍♂️✍🏾

_Ndabizi Babyeyi Iyi  Si Inkuru Mbwirwa Cg Mbarirwa
_ Mwiza We, Mpinguranya Undebe Ntambereka Nkukinze Kuva Cyera Hose Na Kare  Si Ingeso Yanjye Ibyo Urabizi,
_Byabaye Muburyo Twembi Tuzi Ntashaka Kugira Aho Ntunga Agatoki Ngo Nzure Akaboze, Gusa Kwanza Byanabaye Biranacogora,
_Ibimenyetso Birerekana Neza Ngo  Ibyabaye Ni Ibiki Ubundi Bihatse Iki,
_Bene Mama Mukomere Imana Irabumva Na Cyane Knd Muzanyumva Ndabizi Nimumenya Inkuru Yose
_Burya Nanjye Si Uko Itanyumvise Ahubwo Ndizera Ari Icyigwa Cyatanzwe Arinjye Cyari Kumvikaniraho,
_Si Urwango Ndetse Si N'Amashwezi Cg Se Kubifuriza Inabi Ngo Mbaturireho Ubutindi Mba Ndoga Umuzigaba Mukuri Ibyo Sinanabitinyuka ,
_Iyaba Mwamenyaga  Ikintera Kwatura Mumarenga Mbazongesha Aya Magambo Asogotana Atyaye  Atya,
_Mwagasobanukiwe Igitera Ubukana Bw'aya Magambo Amva Munkanka,
_Kubona Umwana  W'Umuntu  Nkena Uku Gutindagasani Kumbuza N'Urwara Rwo Kwishimisha
_Ntanumunsi Numwe Nagotse Ngo Nsibe Gukora,
_Nabyo Ni Irindi Yobera Ntazi Ngo Uwo Mugabane Nawugabanye He, Nte Knd Kuki Ubundi Njye⁉⁉

_Gusa Muhumure Mwavukanye, Mukurana, Mumenyana  Ndetse Munabana N'imfura  Yagumije Akabanga Yumira Kunzira Y'ubutwari,
_Mbiruzi Knd Mubiruzi Ko Nta Ntare Ibyara Inyana Burya Ibyo Murabindusha,
_Izaguye Kurugamba Zose Siko Ari Ibigwari,
_Ahubwo Ijyeno Ryazo Ryari Iryo Knd Ikiruta Byose Ni Ubutwari Zagize N'Umurasano Zarasaniye Abazo Zitagoka,

_Cyo Muhumure Ugutabarwa Kwanyu Kuri Bugufi Ntimushire Ukwizera Ngo Muterere Utwanyu Hejuru,
_Rubanda Batwote Dore Ko Badatana No Gushyoma Ndetse Naza Biracitse Duhurure,
_Haracyari Ibyiringiro Nyabusa Amaboko Mwashoye Mumurimo Mutizigama N'imboni Za Yesu Mwagize Imboni Ntizibarebanye  Ingonera,
_Ibyo Byose  Ntibyapfuye Ubusa Knd Si Amashu Mwashingiriraga,
_Kuko Muri Ibi Turi Abaragwa Ndabizi,
_Mwakoze Amanywa Bitinze Natwe Ino Twigabiza Amajoro,
_Iminsi Amajoro Tubigera Imirwi Ntakugoheka Ngo Dukunde Tugwize Tunaharurire Amayira Iri Fungo Rizacamo Ryemye,
_Arko Mumaherezo Iteme Ryari Bwisunge Ngo Ryambukireho Ryaciwe Muri Bigezo Ya Babiri,
_Babiri Shiaaaa 🤨

_Gusa Muhumure Itabaro Ryacu Riri Bugufi Knd...
_Ntimwagabanye Ahatera Burya Mugenewe Ibirenze Ibi,
_Icyo Nizera Nuko Tugitozwa Kuramira Ubutware Bukomeye Twarazwe Tutarashyikirizwa Bihamye.
#7UZ4RY4HO🥷🏻✊🏾💰🤞🏾

Tags:
" #TMC (The Marathon Continues)
#RoadToSucces #NipseyHustle #TMCII
#GrindingAllMyLife #NyahigeBikaze #HaruriraInzira #StayFocused #MakeItRain #ProveThemWrong #Bizaza #Cyenyera #TUZARYAHO👌🏾💰

"Imigani 14:10" 📖🛐

#InganzoYaSANGANO🎬✍🏾

You've reached the end of published parts.

⏰ Last updated: Sep 22, 2022 ⏰

Add this story to your Library to get notified about new parts!

TUZARYAHO (UMUNANI NAGABANYE / IJYENO RYANJYE)Where stories live. Discover now